16: Za mbaraga zamanukiye abigishwa ba Yesu

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Za mbaraga zamanukiye abigishwa ba Yesu mu murwa Yerusalemu; Iyo ni Pentekote Izo mbaraga z'Umukiza, Ziriho n'ubu! Mushim' Imana.

2
Impano, impano, izo mpano z'Imana, Na non'ubu ziriho, na non' ubu
ziriho.Impano impano, izo mpano z'Imana, Na non'ubu ziriho

3
Yesu yabasezeranije kuzahabw' imbaraga. Bashimy' Imana, kuk' Umwuka
yabamanukiye.Abari bafit' intege nke, Bigishije n'imbaraga nyinshi.

4
Uwo Mwuka iy' atujemo, atwuzuz' imbaraga. Duhabwa kwizera gushyitse,
tukanesh' umubi. Tugir' umuriro w'Imana, Tuzan' abandi k'Umucunguzi.

5
Yes' ujye mu mitima yacu, ucane mw umuriro. Iminsi yose tugumane kwera mu
mitima.Mwuka Wera, ngwino nka mbere, Kuri wa munsi wa Pentekote.