29: Yesu ni w'ufit' izina ryiza

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Yesu ni w'ufit' izina ryiza, Mu mazina yose mur' iyi si. Iryo zina Yesu, Yesu, N'umubavu mwiza cyane rwose.

Ref:
Iryo zina rirakomeye, Rirashobora gukurahw ibyaha. Iryo zina Yesu, Yesu, Ni
ryo rinezeza mu mutima.

2
Nta n'irindi zina mur' iyi si Rifit' imbaraga n'ubugingo. Iryo zina Yesu, Yesu,
Ryaririmbwe n'abamarayika.

3
Ni ryo zina rihebuj'ayandi, Nde tse ni ryo ryahanits' ijuru. Iryo zina Yesu, Yesu,
Ririmbwa mur' iyi si yose.

4
Sinshobora kwibagirwa Yesu, Iryo zina n'agakiza kanjye. Yesu, Yesu nzamubona
Turi mw ijuru tunezerewe.