22: Yesu Mwami ni w' utubaz’ ati

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Yesu Mwami ni w' utubaz’ ati: Ni nde ntumye mu murima wanjye.
Dore hari benshi bazimiye, Gend' ubamenyesh' ubuntu bwanjye.

Ref:
Mana yanjye, ntegek' ubu. Unkozeho ikara ry'umuriro.
Mana yanjye, ntegek' ubu. Ntuma Mwam' ubu nd' imbere yawe.

2
Umuntu w'Imana yaravuze Ati: Jye nta cyo nishoboreye.
Arikw ashyuhijwe n'umuriro, Ati: Mana, noneh' uz' untume.

3
har' abantu benshi bazimira, Batameny' Umwami Yesu Kristo.
Muze, tujye kubabwir' inkuru Y'agakiza k'ijambo rya Yesu.

4
Igihe cy'isarura gishize, Abakozi bose bazataha.
Kand' Umwami wab' azabakira, Ababwir' ati: Mwakoze neza.