33: Yesu Mukiza yasezeranye Yuk' umuns' umw' azaza kudutwara

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Yesu Mukiza yasezeranye Yuk' umuns' umw' azaza kudutwara. Azatujyana iwe mw ijuru, Azaza vuba nta bw' azatinda.

Ref:
Sinshidikanya, mfit' ukwizera, Kubw' Umukiza n'amaraso ye. Umivuka Wera ni
we nahawe, Ni w'uzangeza ku byo narazwe.

2
Intumwa nyinshi z'Umwam' Imana, Ubu zatumwe mur' iyi si yose. Ziramamaz'
ubutumwa bwiza, bwa Yesu Kristo n'urukundo rwe.

3
Abantu benshi bizer' Imana, Bi tab' umuhamagaro w'Imana. Duhuz' umutima mu
rugendo, Kandi tuzabon' ingororano.

4
Igihe cy' Umwami Yesu Kristo Cyo kugaruka kwe, kiregereje. Tugir' umwete,
tumwitegure, Az' atujyane iwe mw ijuru.