1
Yes' aduhamagaye mu rukundo, Jye na we, ndetse n'abandi. Kand' ubu yiteguye kukwakira. Reka gutinda mu byaha!
2
Garuka, garuka. Ugarukir' Umukiza. Reka gutind' aragutegereje. Non'
ugarukire Yesu.
3
Ntutinde, dor' araguhamagara. Ategereje ko waza. Hafi ya Yesu haracyar'
umwanya, Ndets' uhagije n'abandi.
4
Ibihe byacu bihita ningoga. Ntibizagaruk' ukundi. Sanga Yesu vub' ubon'
amahoro. Bikor' ukiri muzima.
5
Witegerez'urukundo rwa Yesu. Ni rwo rukwiriye bose. Kand' atwibuka kubw'
imbabazi ze. Jye na we ndetse n'abandi.