1
Yemwe mwa bushyo bw'Imana Mwihangan' ibihe bito.
Muri wa murw' uhoraho Muzabonay' Ibyishimo.
Hasigay' igihe gito, Intambar' ikazashira.
2
Ntukarogwe mur' iyi si Ntuka rek' Imana yawe.
Mu makuba no mu byago Kurikir' Umwami Yesu.
Buri munsi, buri munsi Aguha kunesha byose.
3
N'unanirwa mu rugendo lnzir' imaze kuramba.
No mu makuba y'iyi si Iman'izakuruhura.
Hazabah' umunezero Wo kunezez' umugenzi.
4
Ni twizera tuzabona Cya gihugu cyo mw ijuru.
Kand' iyo n'inkuru nziza Nta bizatugerageza.
Turi hafi, turi hafi Yo guhurira mw ijuru.
5
Ni dutumirwa n'urupfu Tuzimukan' ibyishimo.
Ibyo twiringiye byose Tuzabibona mw ijuru.
Hazab' amahoro menshi N'umunezer' uhoraho.