1
Yemwe bantu mwese, mushimir' Imana, Ku mbabaz'ihor' itugirira, Yesu Kristo, aturind' iminsi yose, Kand' atuyobor' inzira.
Ref:
Shim' Imana! Shim' Imana! Kukw ari yo iturinda twebwe twese. Shim' Imana!
Shim' lmana! Kuko irind' abayo neza.
2
Yesu yakubabariy' ibyaha byose. Aragukiz' intege nke zawe. Araguhanagur'
amarira yawe, Urahazwa n'ubuntu bwe.
3
Yes' ashobora kuguh' imbaraga nshya, No kuguh' intwaro yo kunesha. Uyoborwa neza mu nzira ya Yesu, Akurinda mu mahoro.
4
Hor' ushikamye mu Mwami Yesu Kristo, Ni ko gukiranuka gushyitse. Ni nako
gakiza, ndetse ni bwo bwenge Turonkera mu Mukiza.
5
Umuns' umw' Umwami Yes' azagaruka, Aje kutujyan' iwe mw ijuru. Uwo Mwami
wacu, tuzamuhimbaza, Kukw ari we Mucunguzi.