12: Waratubambiwe Mukiza

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Waratubambiwe Mukiza ku giti: Ni wowe Pasaka yac' idukwiriye. Warababajw' ubwo wavag' amaraso,Washakaga gukor' iby' Iman' ishaka.Kandi wababariye n'i Getsemane, Arik' uhozwa n'ijambo ry'Ihoraho. Mu gusenga kwawe wahaw' imbaraga Hanyuma urapf' u duhesh' agakiza.

2
Mwami warakomerekejwe kubwanjye. Wapfuye kugira ngo mbon' ubugingo.
Wariyibagiw' ub' ari jye wibuka, Ndetse wasengey' abakwish' urwo
rupfu,Watuberey' igitambo gikwiriye, Ubwo wemeraga kutubabarizwa. Wemeye
gupfir' abantu bose mw isi. Kandi byose ni kubw' urukundo rwawe.

3
Noneho kumvikana n'Imana n'iki? N'ukubabarirw' umuvumo w'ibyaha. Kweger'
Imana byo bitwungur' iki se? Biduha guhinduk’inshuti z'Imana.Noneho tebuk' uve
mu byaha byawe. Ubigaragarize byose mu mucyo. Umukiza mwiz' arakubabarira, Arakubohora kand' aragufasha.