85: Urukundo rw'Umukiza

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Urukundo rw'Umukiza Ni nk' amazi menshi cyane.
Ameze nk'isoko nziza Idudubiza muri we.Yesu ni we
wuguruye Rwa rure mbo rwo mw ijuru, Kugira ngo ndwinjiremo
Kubw' ubuntu bwi nsh' agira.

2
Nababay' iminsi myinshi, Nasaga n'inyon' ihigwa. Natakiy' Umwami Yesu Na we ntiyanyirukanye.

3
Mwiyumvir' igitangaza, Yanyogej' ibyaha byose, Kuber' ubwo bunt' agira
Ndirimban' umunezero.

4
Mu gitondo cy'agakiza Nzagera mur' iryo rembo. Kuber' urukund' afite Nzinjira
mur' uwo murwa.