1: Urukundo ruhebuje

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Urukundo ruhebuje, gend' urwogeze hose. Urukundo ruhebuje, n'indirimbo ya mbere.Yaririmbwe na marayika, yumvikana mu bashumba. Twishimiye kumenya ko haj' urukundo
rw'Imana.

Ref:
Urukundo! Urukundo! Urukundo! Ngurw' urukundo rw'Imana.

2
Urukundo ruhebuje, rushak'uwazimiye. Urukundo ruhebuje rurakubabarira.Jya
kuri ya soko nziza, ituruk' i Gologota. Uzaboner' ubugingo mu rukundo ruhebuje.

3
Urukundo ruhebuje, rutugeza mw ijuru. Urukundo ruhebuje, tuzanezerwa
cyane.Mw ijuru nta ndwar' ibayo, nta rupfu ruzagerayo. Twakijijwe n'urukundo
rwinshi rw' Iman' ihoraho