1
Umv' iri jambo n'iryo kwizerwa
N'iryo kwemerwa n'abantu bose.
Yuko twahaw' Umukiza Yesu.
Yaje gukiza abanyabyaha.
2
Nar' uwa mbere mu banyabyaha,
Ariko nsigaye nezerewe.
Umukiza wanjye, Yesu Kristo,
Yanyogesheje ya maraso ye.
3
Yesu Mukiz' ari hamwe natwe,
Akor' imirimo nk'ukw ashaka.
A can’ umuriro we muri twe.
Ni nde wabasha kumuzitira?
4
N'ibipfamatwi bibasha kumva,
Ndetse n'ibimuga bikagenda
N'abanyabibembe barakizwa.
Ubutumwa bwe buramamazwa.
5
Mwami Yesu, duh' Umwuka Wera
Umuduhuhireh' uyu munsi.
Shayur' abarohamye mu byaha,
Ubamurikire bagaruke.
6
Ugurur' ijur' ugush' imvura,
Ahu magaye nko mu butayu.
Uhahin du¬re kub' ahatoshye
Havuz' impundu z'umunezero.
7
N'abapagani bakunamire
Bagu pfukamire bakuramye.
Ukwiy' ishimwe ku bantu bose
N'icyubahiro, Haleluya!