1
Umurima w'Iman' ureze, N'igi he cyo kuwusarura. Mwa basaruzi muze vuba, Gusarur' ibisarurwa bye.
2
Yes' ubu turakwinginga: Wohe rez' abakozi bawe. Baterany' ibyo bisarurwa,
Babigushyikirize Mwami.
3
Ubazindure kare cyane, Kand' abandi mu gica munsi. No mu gihe cy'umugoroba, Yes' ubahamagare bose.
4
Urahamagawe Mukristo, Genda vuba udakererwa. Kandi wubur' amaso yawe, Kuk' Umwami Yes' aza vuba.
5
Muze mwese duhaguruke, Dukorer' uwaducunguye. Hasigaye umwanya muto,
Akaza kutugororera.