57: Umukiza wac' ashobora Kutunezeza mw isi.

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Umukiza wac' ashobora Kutunezeza mw isi.
Atuyobora kubw' ubuntu, Ni w' uduhaz' ibyiza.Twizey' ubuntu bwe, kuko na we
Yemeye kutuyobora twese. Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe.

2
Ni byiza gukund' iyo Mana, Kuko yaducunguye. Kandi ni byiza ko mb' uwayo,
Bindinda kuzimira.Tuzahoran' umunezero no Mu gihe byose bizahinduka. Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe.

3
Iyo tugeragejwe kenshi Mu mwi jima w'iyi si, Tumenya kw ibyo byose mw isi Ar'
iby' igihe gito.Mw ijuru nta mubabar' uhari, Nta n'amarira azahagera. Haleluya,
haleluya, Haleluya, ashimwe!

4
Tureke kwiganyira kenshi, Kubw' inzu n'ibyo kurya, Kukw ibyo byose tubihabwa
Kubw' ubuntu bw' Imana. Atuyobora mu nzira yose, Kand' atwikorerer' imitwaro. Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe.

5
Ubw' ari byiza mur' iyi si Kwizer' Umwami Yesu. Bizamera bite mw ijuru Tubony'
uburanga bwe.N'ukuri tuzanezerwa cyane Tubony' u bwiza bwe budashira.
Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe!