87: Umugisha w'Imana

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Umugisha w'Imana ni wo nkeneye rwose Ndashaka kubatizwa muri wa Mwuka Wera. Nejejwe mu mutima n'amasezerano ye Yaransezeranije kump' uwo Mwuka Wera.

Ref:
Umugish' atanga, umugish' atanga, Uva mu buntu bwe ni nk' amazi menshi.
Arawunyuzuz' ubu, abasha no kunkiza, Niyu bahwe rwose n'Umukiza wanjye.

2
Itorero ry'Imana n'iryo guhabw' imvura, Isoko y'umugisha dor' iradudubiza.
Twishimir' ubugingo twahawe n'lhoraho. Haleluya, dushime, dushimir' Umukiza!

3
Ibicu by'agakiza bitugezeho rwose Utwuzurize Man' imitima yacu twese. Abera
bawe bose bahore bezwa nawe. Haleluya, dushime, dushimir' Umukiza!

4
Ibicu by'agakiza bitugezeho rwose. Turagusaba, Mana, ubyohereze mw isi.
Ibihumbi by'abantu biha bw' ako gakiza. Haleluya, dushime, dushimir' Umukiza!