78: Uhamagarwa na Yesu kenshi

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Uhamagarwa na Yesu kenshi, Umwitab' uyu munsi. Har' ubw' iri jwi wumv' uyu munsi. Ryab' ari ryo rya nyuma.

Ref:
Yew' ugendera mu byaha Yesu aragushaka! Ngiu akubabarir' i byaha. Ngwin'
umusange vuba.

2
Umudendezo wo mur' iyi si Nta bw' uguh' amahoro. Kand'ibikorwa
by'abanyabyaha Byose biragushuka.

3
Mu gih' utazi nih' umwijima W'urupf' ukugeraho. Mugenzi wanjye nkugir' inama
Ngwino witabe Yesu.

4
Yes' azi yuko ufit' imvune Y'ibyaha mu mutima. Uk' uri kose arakwakira, Ndetse
no kugukiza.

5
Uhor' uhamagarwa na Yesu, Kuki s'utamwitaba? Nib' ukomeje kumwim' amatwi
Uzarimbuka rwose.