86: Uduh' Umwuka wawe

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Uduh' Umwuka wawe, Mana Yera, Nk'uko wawohererej' aba kera.
/:Ucan' umuriro wawe muri twe Ntidukomeze kub' abazuyazi:/

2
Uduh' Umwuka wawe, Mana Yera, Nk'uko wabigenje kuri wa munsi.
/: Intumwa peter'ubgo yigishaga, Yigishiriza munzu ya Kornelio:/


3
Uduh' Umwuka wawe, Mana Yera, uduhe Pentekote yacu none!
/:Abanyabyah'ibihumbi bakizwe Ijambo ryawe ribashe kogera:/

4
Uduh' Umwuka wawe, Mana Yera, Uturamburireh'amaboko yawe
/: Ukor'ibitangaza byawe, Mana, Ndets'abarwayi nabo ubakize:/

5
Abasinziriy'ubakangure Cyane cyan'abarushye mu rugendo
/: Mwami dusange nko kuri wa munsi Ubwo wuzuzag'abigishwa bawe:/