1
Ubugingo dufite mw isi,
Busa n'ibiba n'isarura.
Ubibira mu mubiri we,
Ni w' uzasarura kubora.
Ubwo dukorer' Umukiza ,
Azatugororera mw ijuru.
Tugume mw ijambo ry'Imana,
Kugeza mu gihe cyo gupfa.
2
Kubw' ubuntu bwinshi busaga,
Twemewe n'Iman' Ihoraho.
Kubw' ubuntu bwinshi busaga,
Twahawe gukorer' Imana.
Twibesherejweho na Yesu,
Muri byose tubonera mw isi.
Iyo twamamaj' ubutumwa,
Ni yo nyungu yacu y'ukuri.
3
Ubw'Abakristo bazinjira
Mw ijuru gushim' Umukiza.
Ndifuza kuza jyana na bo,
Dufatanye kumuhimbaza,
Tuzaririmbir' Umukiza
Kuko yatuguz' amaraso ye.
Abakoranag' urukundo,
Bazahora bamuhimbaza.