1
Ubugingo bwacu ni bugufi cyane, Twabugeranya n'ubwato mu mazi.
Tunyura mu nyanja irimw amakuba,Arik'Umukiza ni w' utuyobora.
Ref:
Ubwo tuyoborwa n'Umukiza wacu, Dufit' amahoro mur' urwo rugendo. Kand'
azatugeza mw ijur' amahoro,Nta bwo tuzongera kwibuk' urugendo.
2
Tunyura mu mbeho mu muyaga mwinshi, Ijambo ry'Imana rituber' umucyo.
Ubwoba n'amakuba mur' ubwo bwato Bizibagirana mw ijuru kwa Yesu.
3
Nubw' uwo muyaga ufit' imbaraga, Natwe twegereye ku nkombe y'uruzi. Nta
muyag' uhari, nta murab' uhari.N'ukuri tuzasohora mu mahoro.
4
Ubwo tuzagera kwa Data mw ijuru, Rwose tuzashimir' Umukiza Yesu. Nta yandi
makuba tuzagir' ukundi, Tubanye na Yesu mu bwami mw ijuru.