56: Twese uko tur’aha turanezerewe.

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Twese uko tur’aha turanezerewe. Tugusanganiye, duhuj' umutima. Twabisaby' Imana ngw ikurinde neza Mu rugendo rwa we no kukugarura.

Ref:
Ko twishimye dutya! Ko twi shimye dutya! Bizagenda bite Ubwo Yes' azaza

2
Ntitwakwibagiwe, ubwo twasengaga, Kand' Imana yacu yaratunejeje, Iduh'
ukwizera, kukw izakurinda Non' ishimwe rwose, turanezerewe.

3
None, mwene Data, twongere, twishime, Kukw Imana yacu ikira nuka, Iby' ivuga
byose,irabisohoza Ngaho tuyishime dufatanije!