1
Twemezwa n'iki ko tuzagera mw ijuru ?— N'Umwuka w'lhoraho.
Ibyiringiro nk'ibyo twabihabwa na nde? N'Umwuka w'lhoraho.
Ref:
Dushak' uwo Mwuka Wera Ni Yesu wawulugeneye.
2
Umwuka Wer' akora imirim' ikomeye. Ni wo wemez' abantu.
Tugir' ubwoba cyan'iyo tutakimwumva Twibaz' icyo twakora.
3
Mu gih' ubona k'utagifit' urukundo Menya yuk' uwo Mwuka
Yabonye k'uyoborwa n'umubiri wawe Musab' uti: garuka!
4
Turagusaba Mwami Yes' umwo hereze Uwo Mufasha wacu,
Kuko dufit' intambar' ikomeye mw isi. Turamukwiye rwose.