28: Twarabatuwe rwose rwose

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Twarabatuwe rwose rwose
Mu Mwami Yesu Kristo.
Twigish' ijambo rye rizima
Mu mbaraga z'Umwuka.Cyo
dukomeze tujye imbere,
Dutsind' ibigerageza!
Turwan' intambara twizeye,
Twihanganire byose.

2
Tur'abasirikare benshi,
Twogejwe mu maraso.
Umwami wacu Yesu Kristo,
Ni nawe muyobozi.
Kubw' imbaraga ze dufite,
Tuzabaho no mu rupfu.
Dukomeze dushyire mbere,
Dushimir' Ihoraho.

3
Kwa Yesu dufit' ubutwari,
Dufit' ubushobozi.
Iyo twizey' amagambo ye,
Uko yayatubwiye.
Ku musaraba haturuka
Iriba rimar' inyota.
Twa hanywerey' amazi meza,
Amazi y'ubugingo.

4
Mw ijuru n'igihugu cyacu,
Cyuzuyemw amahoro.
Mu gihe tuzakigeramo,
Tuzahimbaza Yesu.
Umukiz' azahanagura
Amarira yacu yose.
Tuzanezererw'igihugu,
Yadusezeranije.