1
Tuzajyanwa kuri wa munsi
Ubw' impand' izab' ivuze. Tuzateranir' imbere ye, Dushimir' Umwami Yesu.
Hazamanuka ba maraika Bazaza kurimbur' abantu, Abanze kwakir' Umukiza,
Bakamurutish' iby' iyi si.
Ref:
Hazabaho kurira gusa Ndetse no guhekeny' amenyo. Igihe cyo kwizera Yesu
Kizaba gishize rwose.
2
Abafit' abagore benshi Icyo gihe bazahanwa. Abarozi n'abashikisha Ndetse
n'abapfumu bose,Bazakorwa n'isoni rwose Imbere y'Umukiza Yesu. Bazashak' aho bahungira Nyamara ntibazahabona.
3
Abatunz' iby' iyi si gusa Bazashyirwa mu rubanza. Ubutunzi bwabo bw'iyi si
Buzahinduk' umurama. Nta cyo bazabasha kubona Cyabakiz' ibyaha bakoze.
Bazafatwa kur' uwo munsi Batabwe muri wa muriro.
4
Natwe Bakristo ba Mesia Nta teka tuzacirwaho. Tuzaba tujya nywe mw ijuru,
Tuzasangira na Yesu. Azatwambik' imyenda yera N'ingofero nziza cyane. Inkota
z'abamaraika Zizirukan' abanya byaha.