1
Turi mu gihe cyiza cy'umunsi w'agakiza. Yesu yarangirije byose ku musaraba, Abantu benshi cyane basang' uwo Mukiza. Bahabw' umunezero, bakizwa mu mutima.
Ref:
Yesu, Mwana w'intama, twese turagushima. Wadutunganirij' u bugingo
buhoraho. Kandi waduhinduye hub' intumwa z'Imana No mu mazina yose nta
rihwanye n'iryawe.
2
Waducunguye twese, utuvir' ama raso. Ubuntu bwawe buturnurikira nk'izuba.
Tumaze kumeny' urukundo rw'Imana yacu. Amaraso ya tumenyeshej' isezerano.
3
Ngwino nawe mugenzi, naw' ugishidikanya, Iman' irakuzuza ubuntu bwayo
bwinshi.No mu mutima wawe harab' umunezero. Ibyiri ngiro byinshi n'urukundo
rukwiye.