5: Sinzibagirw' igihe nakizwaga

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Sinzibagirw' igihe nakizwaga,
Ubwo Yesu yinjiraga muri jye.
None mu mutima wanjye huzuye Ishimwe
nshimir' Umukiza wanjye.

2
N'igitangaza, n'igitangaza pe, Kuko nahaw' agakiza ku buntu. N'igitangaza,
n'igitangaza, Jye mu nyabyaha nahaw' agakiza.

3
Mu magana menshi y'abanyabyaha,
Yantoranijemo ngo mb' inshuti ye.
Narabohowe ndamuririmbira,
Zaburi nyinshi mu mutima wanjye.

4
Koko yamfiriye ku musaraba,
Ng' umutima n'umubiri bikizwe.
N'urukundo n'ubuntu butangaje,
Byatumye yitangir' umunyabyaha.

5
Namanukiwe n'Umwuka w'lmana,
Anyuzuzamw urukundo rukwiye.
Nuzuy' impundu mu mutima wanjye,
Abatirish' imbaraga z'ijuru.