1
Pasaka yacu niy' itwibutsa Amaraso y'Umwana w'l mana.
Ni yo yadukuye mw Egiputa, Aho Satani yicir' abantu.
Ref:
Nimuze twese tumuhimbaze Kuko yemeye kudupfir' atyo.
Yasa tuyemo na rwa rusika Yatumye natwe twinjir' ahera.
2
I Getsemani Yes' arasenga Ati: Data, niba byashoboka Iki gikombe
sinkinywereho Ariko byose bib' uk' ushaka.
3
Umwami Yesu n'Umucunguzi Yadupfiriye ku musaraba. Byavuye ku ki? Ku rukundo rwe rwatu my' atanga ubugingo bwe.
4
Uwagambaniye Yesu Kristo Kandi yar' uwo mu bigishwa be. Nya mara yikururiy'
ishyano Ryatumye yimanika ku giti.
5
Nuko kw isaha ya gatandatu Hose habah' ubwirakabiri. Bwafash' amasah' atatu
yose, Bwagejeje mw isaha ya cyenda.