1
Nubw' ugeze mu magorwa, wizere, wizere. Iman' izabitunganya nib' uyizeye.
Ref:
Niba wizey' Ihoraho, Izabigu fashamo. Izakor' ibitangaza, Niba wizeye.
2
Nib' ufit' umubabaro, wizere, wizere. Uzahozwa n'lhoraho, Niba wizeye.
3
N'ubon' ibigerageza, wizere, wizere. Wemere yuk' ubinesha, Niba wizeye.
4
Nib' uzi k'uri wenyine, wizere, wizere. Yes' azab' akuri hafi, niba wizeye.
5
Nib' urushye mu rugendo, wizere, wizere. Niy' izatungany' inzira, nib' uyizeye.