1
Nshut' iby' ushidikanyamo Ubishyir' Umwami Yesu. Uwizer' Umwami Yesu Nta bw' azakorwa n'isoni.
Ref:
Ndakwizeye, ndakwizeye. ndakwizeye, Mwami Yesu. Ndakwizeye, ndakwizeye,
Nizey' iryo jambo ryawe.
2
Wihan' ibyo byaha byawe, Wezwe no mu maraso ye. Kand' ara kwambik' ukuri
Kugez' ubw' azakujyana,
3
Imiruho yawe yose, Uyerek' Umwami Yesu. Naho waca mu gicucu Nta bwo Yesu yakureka.
4
Kand' umunezero wawe Umenyekane kwa Yesu. Ni we Mwami muri byose Niw'
uzaguh' umugisha.
5
Wiyegurir' Umukiza, Muh' ubwe nge n'umutima, Kukw ashaka gu tunganya
Ubugingo bwawe bwose.