1
Nshatse kugukurikira Buri munsi , Mwami Yesu.
Mu gihe cy' umunezero Ndetse no mu mubabaro.
Ubwo watubanjirije tuje tugukurikiye.
Tuzi rwose k'uri hafi yo kutugeza mw ijuru.
2
Sinahora mbaririza Urugendo rwawe Yesu,
Cyangwa se ngo nshidikanye Kugukurikira, Yesu.
Umurimo wanjye n'uwo Kugukurikira Yesu,
No gukomez' iyo nzira nk' uko wayimenyesheje.
3
Mu gihe hagiz' icyaza Kikantesh' inzira yawe,
Cyangwa kikandemerera Mur' urwo rugendo mfite,
uzaz' uc' uwo mugozi Uzab' umbeshy' umutima
Nezezwa no kubohorwa Nkabon' uko ngukorera.
4
Urandinde, Mwami Yesu, Ntunganiriz' imigambi.
Niba naniw' u rugendo Uzanyibuts' urukundo
Uti Ngwino, mwana wanjye,Hasigay' u mwanya muto,
Kuk'uzahozw' ibyo byose Ugez' iwanjye mw ijuru.