81: Nkunda kumv' amakuru y'umurwa

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Nkunda kumv' amakuru y'umurwa
Uri kur' ahateger' ibyago,
Kand' umucyo n'Umwana w'intama
Umuns' umwe nzawinjiramo.
Haleluya, ni ko mvuz' impundu!
Haleluya, nzinjira mu murwa!
Haleluya, ndi hafi kujyamo.
Umuns'umwe nzawinjiramo.

2
Nta marir' aba mur' uwo murwa,
Nta muruh' ubayo n'intambara.
Nta n'indwar'ishobora kubayo.
Umuns' umwe nzawinjiramo.
Haleluya, nuzuy' ibyishimo,
Haleluya,nzinjira mu murwa.
Haleluya, ndi hafi kujyayo.
Umuns' umwe nzawinjiramo.

3
Abazajya mur' icyo gihugu
Baza ba bambay' imyenda yera.
Babikiw' ikamba ry'izahabu.
Umuns' umwe nzakigeramo.
Haleluya, nta gushidikanya.
Mw ijuru hariy'umunezero.
Nta bw' umubabar' uba mw ijuru.
Niringiye kuzinjiramo.