27: N'inkuru nziza kur' uyu munsi

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
N'inkuru nziza kur' uyu munsi,
Ibayobora gusang’ Imana.
Abari hafi n'abari kure,
Mwese nimuze rnukizwe nayo.

2
Munyabyaha we, ngwino ningoga!
Yesu ni w' ushaka kugukiza.
Reka gutinda cyane mu byaha,
Uyu n'umunsi wakirizwamo.

3
Kuki wahunze Yesu Mukiza,
Kandi yagucunguj' amaraso.
Jy' ureka kumuhungira kure
Wigir' inama yo kugaruka.

4
Mur' ibyo byaha, nta munezero
ugukwiriye uzahabona.
Keretse Yesu ni w'ushobora
Kunezez' uwo mutima wawe.

5
Birashoboka ko twanezerwa,
Mu bihe byose no mu makuba.
Ni k'umukristo w'ukur' ameze,
Azanezerwa iteka ryose.