21: Nimuze tureb' imbere

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Nimuze tureb' imbere,
Dutegerez' igitondo.
Twiringir' Imana yacu,
Niy' izakor' imirimo.
Izirukana Satani,
Izategek' isi yose.
Tuzanesha ni dusaba,
Kukw Iman' ijy' itwumvira.

2
Dor'impanda ziravuze,
Muze twese dukanguke,
Kukw Imana yac' ishaka
Yuko twese tub' abera.
Buri muntu mu Itorero,
Ab' uwejejwe muri ryo.
Nshuti, reka kwiganyira,
Urahabw' imbaraga nshya.

3
Muririmbir' Ihoraho,
Yes' ari hamwe natw' ubu.
Tunesh' ibigerageza
Kubw' imbaraga za Yesu.
Nimuze tumukorere,
Tumuh' ubutunzi bwacu.
Ndets' ubwenge n'umutima
Bikorer' Umwami Yesu!

4
Kand' abantu benshi cyane
Ntibaz' inzira y'ijuru.
Babohewe mu maboko
Ya wa mugome Satani.
Muze twese tubashake,
Tubasangish' Umukiza.
Ntiducogore gusenga
Kugez' ubwo Yes' azaza!