7: Nimuze mwese turirimbe

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Nimuze mwese turirimbe, Kubw' uyu munsi wahanuwe N'abahanuzi kera. N'umunsi mwiza ukomeye, Ni h' urukundo rukomeye Rwaturutse ku Mana. Muze mwese tunezerwe turirimbe dushimira Yesu waje kudukiza.

2
Yes' afit' ishusho y'Imana, Ariko yihinduy’ umuntu Ngo twese tumumenye.
Yatuzaniye amahoro,Yaje gushak' abazimiye, Yazany we no gukiza. Muze
mwesedufatanye N'Umukiza, kand' aduhe Urukundo n'ubugingo.

3
Azameny' uko tubabara, Azameny' amagorwa yacu, Azadufasha rwose.
Azatwigish' Imana Data.Azatumenyesh' urukundo Mu rupf' azadupfira. Muze
mwese adukize, Atu zure mu mitima Atwugururir' ijuru.

4
Ni we zuba ryacu ry'ukuri, Rya tuzaniye agakiza, Riratuvira twese. N'Umwungeri
Mwiz' uturinda,Ashaka ko twamugumaho, Tukamuku rikira. Muze mwese uko
mwaje, Tumusange, tumurebe. Muze mwese tumwigane.