1
N'igihe git' intambar' igashira.
N'igihe git' umurab' ugacyahwa.
Noneho nkarambik' umutwe wanjye
Muri rwa rubavu rwa Yes' unkunda.
Mw ijuru ntihazageramw ibyaha,
Ni cyo gituma huzuy'amahoro.
2
Umubabaro n'uw' igihe gito.
ljoro, na ryo n'iry' igihe gito.
Ndirira kenshi mur' iyisi ndimo,
Ariko nuko ntarabona Yesu.
Hazabahw igitondo gihoraho,
Ni bwo ntazongera kurir' ukundi.
3
N'igihe gito ngifit' umuruho.
N'igihe gito nkazabona Yesu.
Ni bwo nzaba ntandukanye n'ibyago.
Nzaba mbumbatiwe mu maboko ye.
Nzi ko mw jjuru hatab'umwijima.
Habah' umucyo uhorahw iteka.
4
Noneho nta cy' umubabar' u ntwaye,
Kuko nzawibagirirwa kwa Yesu.
Nubwo ngifite kubabazwa mw isi
Mw ijuru nta mubabaro n'urupfu.
Iman' izahanagur' amarira,
Izavanah' umubabaro wose.