1
Nifuza kuzagera muri wa murwa, Wo mw ijuru mwiza cyane Ariko se ko ntaz' inzir' ingezayo, Ni nd' ubasha kuyinyereka. Ngwino vuba, ngwino vuba! Umukiz'arakwerek'inzira.
2
Ubwo najyaga ngendagend' uko nshaka Nih' umucyo wantunguye. Uwo mucyo
waramurikaga cyane Uturuka ku musaraba. Natungu we n'uwo mucyo, Uwo mucyo wa ngezemo rwose.
3
Kand' ijwi ryaturutse mur' uwo mucyo, Riti; Niwambur' inkweto Kuko han' ugeze
hahinduts' ahera Kand' Imana nay' ar' iyera. None nsigaye nyoborwa Neza rwose n'iyo Mana yera.
4
Habab' umunezero mwinshi mw ijuru Umunyabyaha yihannye. None Yesu naw'
aragutegereje Kugira ngo wezwe mw iriba. Ngwino we zwe, ngwino wezwe, Amaraso y' arakweza rwose.
5
Kandimumenye ko azagaruka vuba. Azab' aje nk' umujura. Nyir' inz' iy' ameny'
igih' umujur' aza Yaba maso kugez' ubw' atibwa. Mube maso, mube maso, Kuko mutaz' umunsi n'igihe.
6
Kandi mumenye ko ngiye kuza vuba. Nzaba nzanywe no guhemba Ibikwiranye
n'umurimo w'umuntu. Nimukomez' icyo mwahawe. Kor' ibyiza, kugira ngo
Uzahembw' ibikwiranye na byo.
7
Najyanywe no kubategurir' ahanyu, Kugira ngo muzabeho. Hariy' ibyicaro
byinshi kandi byiza Mukwiriye kuzabyicaramo. Nimusenge cyane cyanc Kugira ngo mutazaburayo.