55: Nifuza cyane kuzagera Muri wa murwa

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Nifuza cyane kuzagera Muri wa murwa
wo mw ijuru. Mba sezeyeho bantu mwese Mushaka gukorer' iyi si.

Ref:
Muri wa murwa w'ubugingo Duteraniyeyo n'abera; Tuzabone ray' Umukiza.
Tuzanezererway' iteka.

2
Ntihazageray' amarira Muri wa murwa wo mw ijuru. Urupfu ntiru zahagera Mu
murwa w'amahor' iteka.

3
Ibyago ntibizahagera Muri wa murwa wo mw ijuru. Agahinda n'imibabaro Nta
bwo biba mur' uwo murwa.

4
Tuzasangay' inshuti zacu, Zatu banzirije mw ijuru. Ubwo turamuts' Umukiza,
Tuvuz' impundu turirimba.