4: Niboney' urukundo rw'Umukiza.

< Indirimbo z'Agakiza >



1
Niboney' urukundo rw'Umukiza.
Urwo rukundo ni rwo runezeza.
Afit' izina ryiz' uwo wankunze.
N'Imana Data n'Umwana we Yesu.
Nashimishijwe n'urukundo rwawe, Yewe Mana nawe Yesu Kristo.

2
Jye nd' imbere yawe nd' umwana muto.
Icyo nkwiriye n'ugufashwa rwose.
Mu bintu byose mu kubaho kwanjye.
Mu gihe ngeragezwa mur' iyi si.
Nkomeza Mwami singende jyenyine Umbe hafi mu rugendo rwanjye.

3
Iyo ngusabye Yesu kujy' iwanjye,
Ubwo mba nshaka ko wamar' ubwoba.
Jye munyabyaha umfat' unkomeze,
Kuko nshidikanya sinkor' ibyiza.
Singikor' ibyajyaga binezeza. Ubu nkora ibyo ntikoresha.

4
Niboney' urukundo rw'Umukiza,
Ari we wanshunguj' amaraso ye.
Ayo maraso s'ayo mu bitungwa,
N'amaraso y'Umwami Yesu Kristo.
Yar' ukiranuka mu b'isi bose, Agezahw atang' ubugingo bwe.