105: Ni igitangaza pe

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Narimboshwe rwose mu mwijima mwinshi
Sinarinzi Yesu wavuye mwijuru
Yambohoy’ingoyi zose nari mfite
Haleluya nsigaye ndirimba Yesu.

Ref:
N’igitangaza pe! Nigitangaza pe!
Rwose n’igitangaza ko Yesu yankijije
Umwuka we wera niw’ujyu’nyobora Uzangez’iwanjye mw’ijuru amahoro


2
Iyo ngeragejwe n’umwanzi satani
Ndwan’iyo ntambara nambay’ukwizera
Ijambo ry’Imana ni ryo nkota yanjye
Kandi rizangeza mwijur’amahoro

3
Nyura mu misozi nyura mu mataba
Aho hose ni ko harushy’umutima
Njya nsab’Uwiteka kugira ngw amfashe
Uwiteka na we ntatinda kunyumva

4
Mu gihe nanirwa mu rugendo rwanjye
Ndebesh’ukwizera ibiri mw ijuru
uzat’umuruho ndetse tuzahazwa
Yesu mukiza ni we waturaritse