1
Nezerwa, mutima wanjye, Kuko warons' agakiza. Namaze kubabarirwa Nd' uwa Yesu na we n'uwanjye.
2
Yankijije mu mutima N'umuga nga mwiza cyane. Kandi mu Mwu ka we Weta Nihw abatiriz' abantu be.
3
Nzi ko nanditswe mw ijuru Kubw’ Umwami wanjye Yesu. Nd' u butunzi
bw'Umukiza, Nzahora nd' uw' iteka ryose.
4
None mu mutima wanjye Ndari rimb' Imana Data. Buri munsi ni we nshuti Yo
kunezeza muri byose.
5
Yankuyehw ibyaha byose Nanjye sinzabisubira. Kandi Yes' aracya kiza
Abamusanga buri gihe.
6
Indirimbo zimushima Zikwiriye kuba nyinshi. Mu mutima wanjye naho Hati:
hashimw' Iman'iteka!