1
Ndashakashak' umwana wa njye, Uri he se, mwana wanjye?
Mbere wajyag' unezeza rwose, Na none ndacyakwibuka.
Ref:
Uri he se mwana wanjye? Uri he se mwana wanjye? Garuka ningoga! Mwana
wanjye nku nda, Ni wowe nshak' uyu munsi.
2
Mbere wari wejejwe rwose, Ukimberey' umwana. Non'ubu wanduriye mu byaha, N'inzira mbi wahisemo.
3
None ndifuza kukubona, Ko wagend' utunganye. Nkongera kukumv' useng' Imana Ushimir' Umwami Yesu.
4
Nshakashakir' iyi nzimizi. Uyishakish' urukundo. Ndamukiriz' uwo mwana wanjye,
Mubwire yuko murinze.