1
Ndashaka kuririmbira Yesu, Yaj' ar' Umwami w'igikundiro. Yarababajwe ndetse no gupfa, Kugira ngw'ambature mu byaha.
Ref:
Nzahora ndirimbira Yesu Kubw' urukundo yangiriye, Yanyishyu riy' imyenda
yose, Yarambohoye muri byose.
2
Nd uwo guhamy'iby'urworukundo rwabonetse mu Mukiza wanjye, Cyane cyan' uko yaj' akankiza Kandi nar' uwo kurimbuka.
3
Ndashimir' uwo Mukiza wanjye, Kubw' ububasha bwe butangaje. Kandi niw'
unshyiramw imbaraga Zo kunesh' umwanzi Satani.
4
Ndashaka rwose kuririnibira Uwo Mwami wanjye, Yesu Kristo. Koko n'ukuri
yarankijije. Nzahora mpi rw' iminsi yose.