41: Ndahiriwe kuk' Umucunguzi wanjye

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Ndahiriwe kuk' Umucunguzi wanjye, Yankuyehw' ibyaha byose. None mvuz' impundu kubw' umunezero. Anezez' iminsi yose.

Ref:
Anezez' iminsi yose! Anezez' iminsi yose! Ndahiriwe kuk' Umucunguzi wanjye, Yankuyehw' ibyaha byose.

2
Ndahiriwe kuko Yesu yampfiriye, None akab' ari muzima. N'inshuti y'ukuri kand'
itubohora, Mu ngoyi za wa mugome.

Ref:
Anezez' iminsi yose! Anezez' minsi yose! Ndahiriwe kuko Yesu yampfiriye,
Non' akab' uri muzima.

3
Ndahiriwe kuko nyoborwa na Yesu. Nca mu nzira yaciyemo. Cyane cyan' iyo
numviy' amagambo ye, Si mba nkizimiy' ukundi.

Ref:
Anezez' iminsi yose! Anezez' iminsi yose! Ndahiriwe kuko nyoborwa na Yesu,
Ntabwo nzaba nkizimiye.