3: Nari narazimiriye kure

< Indirimbo z'Agakiza >



1
Nari narazimiriye kure ,nibagiwe Yesu, Nyuma Yes' ambwiz' ijwi rye, rinzanir' umunezero.

Ref:
Non' ubu ndanezerewe, Kuko Yesu yantaruye. Aherakw anyoz' ibyaha.
Niyemeje kumukunda.

2
Sinajyaga niyibutsa ko nzajy' imbere y'Imana. Ubw' izaducir' imanza, zihwanye
n'ibyo twakoze.

3
Nari narushye mu byaha, nza kugarukira Yesu. Nukw ambwir' ijambo ryiza,
mperako mbon' amahoro.