91: Namaze kumeny' ibyiza

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Namaze kumeny' ibyiza
Byinshi Yesu yakoraga
Mu gihe yagenderaga mur' iyi si,
Aho ya geraga hose
Ni ko yajyag' abafa sha
Nejejwe no kuririmba
Yuko Yes' adahinduka.

Ref:
Yesu Krist' uko yar' ari
Ni kw ahor' iminsi yose.
Arashak' aba zimiye
Ndets'akiza n 'abagome
Uwo Mukiza ntahinduka.

2
Kandi hariho n'impumyi
Yitwa ga Barutimayo.
Imaze kumenya ko Yes' ari hafi
Yinginga Yesu yizeye
Nukw ikizwa kubw' ubuntu.
Nejejwe no kuririmba
Yuko Yes' adahi nduka.

3
Yes'ahamagar'abanyabyaha
Ndetse n'abarwayi
Bos' abahamagarira kubakiza
Naw' ukore ku nshunda ze
Urahabw' imbaraga nshya.
Ugire nka wa mugore Kuko
Yes' adahinduka.

4
Namaze kumenya yuko
Yasabi rag' abanzi be.
Cyane cyan' ubwo yari ku musaraba
N'ukuri yaraba bajwe
Ubwo yambikwag' amahwa.
Nejejwe no kuririmba
Yuko Yes'adahinduka.