48: Nahaw' ubugingo buhoraho rwose.

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Nahaw' ubugingo buhoraho rwose.
Kand' ubwo bugingo ni Yesu.
N'ukuri yinjiye mu mutima wanjye.
Kandi yanshyizemwubutwari.

Ref:
Nejejwe n'lmana mu mutima wanjye. N'umuriro w'ijur' urimo. Nsigaye
ngendera mu mucyo w'ukuri. Yesu Mukiza ni we mucyo.

2
Imigisha yo mu gakiza k'Imana Kubw' ubuntu narayihawe. Nayi hawe mu gihe
nihanny' ibyaha Imbere y 'Umukiza Yesu.

3
Umukiza ni we wankuye mu ishyamba. Nsigaye mba mu murima we. No kubw'
imvura n'izuba byo mw ijuru Nshobora kwer' imbut' ashaka.

4
Ubugingo bwiza nahisemo n'ubu: Gukorer' Umukiza Yesu. Kubaho ni Kristo no
gupfa n'inyungu Ku Mu kristo wese w'ukuri.