1
Mw ijuru ni heza cyane
Kuko hatabamo ibyaha,
N'ukuri ni heza cyane
Ni Yesu wahateguye.
2
Dushimire Yesu Kristo,
Kuko ya duteguriye Ibyicaro byiza cyane
Mw ijuru ku Mana Data.
3
Mw ijuru ni heza cyane
Nta mu sinz' uzahagera.
N'ukuri ni heza cyane
Nta mujur' uzahagera.
4
Mw ijuru ni heza cyane
Nta muroz' uzahagera.
N'ukuri ni heza cyane
Nta mwicany' uzahagera.
5
Mw ijuru ni heza cyane
Ntiha zajy' abahehesi.
N'ukuri ni heza cyane,
Nta mugom' uzahagera.
6
Mw ijuru ni heza cyane
Hagenew' abakijijwe.
N'ukuri ni hez; cyane
Kandi hazicar' abera.