1
Murebe urukundo rukomeye cyane
Twahawe n’Imana ihoraho
Twahinduwe abana b’Imana Ihoraho
Dukwiye kubana amahoro
Ref:
Tuzanerwa cyane mu ijuru
Tuzaririmbana n’abera
Tuzambikw’ikuzo Mur’urwo rukundo
Nta marira azaba mu ijuru
2
Utugirire ubuntu Mana Ihoraho
Mu rugendo rwacu dufite
Utwoherereze umugisha Mukiza
Tubashe kukumenya Mana
3
Sinshaka gukorera abami babiri
Niko gukunda isi n’ijuru
Hariho abakunda ubutunzi bwo mu isi
bakaburutisha ubw’ijuru
4
Hariho abahamya b’urupfu rwa Yesu
Nibo barungurutse mu mva
Yesu ubwo yamaraga kuzuka mu mva
Hanyuma yagiye mu ijuru
5
No mu gihe tugendera muri iyi si
Tuyibonamo ibidushuka
Ariko dukwiye kunesha ibyo byose
Kuko ariko Imana ibishaka.