1
Mukiza wanjye wagiye mw ijuru Kwicar' iburyo bw'Iman' Ihoraho. Uzagaruka kutureba twese, Utujyane mu bwami bwo mw ijuru.Har' ibyicaro waduteguriye Non' ub' uradutegereje rwose.
2
Yesu ni wow' uhor' udusabira imbere y'Imana Dat' ihoraho. Uhor' urinda twebw'
ubushyo bwawe No kudufasha mu bigerageza. Uhor' udusabira buri munsi Ni cyo gitu ma tunesha Satani.
3
Ubwo wazamukag' ujya mw ijuru Waramburiy' abawe bya biganza Kandi no mu
gihe cyo kugaruka Abakwizey' uzabah' umugisha. Uko wagiye ni k'uzagaruka Nkwi ye gusenga ndetse nkaba maso.