52: Mu bimenyetso byose tubona Yuk' Umukiza wac' aza vuba

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Mu bimenyetso byose tubona Yuk' Umukiza wac' aza vuba. Nk'uk' umuraby' uhita ningoga, no kugaruka kwe ni ko kuri.Tuzamusanganira mu bicu. Hazabah' umunezero mwinshi. Azab' ahamagay' abe bose, Abasohoze mw ijuru kwa se.

2
Kur' uwo muns' abantu babiri Bazaba bari mu kiganiro. Umwe muri bo
azazamurwa, Arik' und' asigare: wenyine.Hazabahw abagore babiri Bazaba basya ku rusyo rumwe, umwe muri bo, azazamurwa,. Arik' und'asigare wenyine.

3
Mur' iryo jor' abantu babiri Bazaba baryamye ku buriri. Umwe muri bo
azazamurwa, Arik' und' asigare wenyine.Iyo nyir' inzu ameny' umunsi N'igih'
umujur' azaza kwiba, Yabaye maso kurind' inzu ye, Uwo mujura nta cyo yatwara.

4
Na ba bakobwa ukw ar' icumi, Bagiye gusanganir' utnukwe. Bari bafit' amatara
yabo, Bategereje yuk' umukw' aza.Abanyabwenge bari batanu, Ni bo bajyany'
amavuta menshi. Umukw' asohoye barinjira, Urugi ruherako rukingwa.

5
Abandi batanu bar' abapfu, Bo nta mavuta bari bafite. Barakomanze barasubizwa Yuko bat'azwi habe na gato.Inama Yes' abagira n'iyi: Nimube maso kuko mutazi  Igih' Umwam' azagarukira. Biradukwiye ko twitegura.