1
Mfit' amahor' i Gologota,.Ni ho Yesu yanyitangiye. Ni naho mfit' ubuhungiro, Kwa Yesu wabanje kunkunda.
2
Simparanir' ubwiza bw'isi, Kukw isi yuzuyemw ibyaha. Ahubwo mfitiy' agakiza,
Mu nkovu za Yesu Mukiza.
3
Ni we wadutuy' imitwaro, Yaciy' imigozi y'ibyaha. Nejejwe n'agakiza mfite,
Kavuye mw ijambo ry' Imana.
4
Ijambo ry'Iman' Ihoraho, Rituber' ibyo kurya byera. Ni ryo mbaraga yo
gufasha, Umukristo mu rugendo.
5
Nabay' urusengero rwera, Ntuwe mo n'Umwuka w'Imana. Nsigaye nyoborwa na
Yesu, Mu nzira y'isezerano rye.
6
Nawe munyabyaha, tebuka.Kwa Yesu Mukiza wa bose. Akurambu riy' amaboko
Y'Urukundo, yo ku gufasha.