9: Mfit' Umukiza mwiza cyane

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Mfit' Umukiza mwiza cyane, Kuko yazanywe no kunkiza. Yatanz' ubugingo bwe bwose, Ngw apfir' abari mw isi bose.

Ref:
Yabambiwe ku musaraba, Ya bambiwe ku musaraba. Yabambiwe kubw' ibyaha nakoze, Yabambiwe ku musaraba.

2
Yasiz' ubwiza bwe mw ijuru, Aza mur' iyi si turimo. Yababajwe kubera jyewe,
Kand' anyugururir' ijuru.

3
Yateranij' ibyaha byanjye, Ndetse n'imibabaro yanjye. Byose ni ko ya byikoreye,
Ngw ankize kand' amp' amahoro.

4
Yesu yasubiye mw ijuru, Kuko yar' aneshej' urupfu. Arikw azagaruka vuba,
Gutwar'abamwizeye bose.